Kwamagana twivuye inyuma ibyatangajwe n'umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas kuri Radiyo Amazing Grace ku wa mbere, tariki ya 29 Mutarama 2018.
Donatha Gihana 0

Kwamagana twivuye inyuma ibyatangajwe n'umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas kuri Radiyo Amazing Grace ku wa mbere, tariki ya 29 Mutarama 2018.

316 people have signed this petition. Add your name now!
Donatha Gihana 0 Comments
316 people have signed. Add your voice!
32%
Maxine K. signed just now
Adam B. signed just now

Twebwe abashyize umukono kuri iyi nyandiko, turamagana twivuye inyuma ibyatangajwe n’umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas kuri Radiyo Amazing Grace ku wa mbere, tariki ya 29 Mutarama 2018.

Mu cyo uwo muvugabutumwa yise: “Ubwiru bwa Bibiliya”, yibasiye bikomeye abagore, mu mvugo nyandagazi, isebanya, irimo urwango rwinshi, yagaragaje umugore nka nyirabayazana w’ibibi byose n’amahano yabaye ku isi. Yavuze ko umugore afitanye ikibazo n’Imana dore ko yanavuze ko n’icyaha kinjijwe ku isi n’abagore!!!

Turasanga imvugo nk’iriya idakwiye mu Rwanda kubera impamvu zikurikira:

  • Kubiba inzangano mu banyarwanda
  • Gufobya no kwibasira igice kimwe cy’abanyarwanda
  • Kubangamira gahunda z’Ubumwe n”Ubwiyunge bw’Abanyarwanda
  • Gutesha agaciro no kwambura icyubahiro igice kimwe cy’Abanyarwanda
  • Kudindiza iterambere rusange ry’igihugu
  • Kubangamira bikomeye gahunda y’Uburinganire n’Ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore
  • Radio Amazing Grace yasabwa ibisobanuro n’inzego zibishinzwe , igasobanura impamvu iha umurongo abantu batambutsa ubutumwa bubangamiye politiki y’igihugu
  • Umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas yasaba Abanyarwanda imbabazi abinyujije mu nyandiko n’ikiganiro kuri Radio yifashishije asebanya
  • Abantu bafite mwene iyi myumviro bagomba guhagarikwa ntibakomeze gukwirakwiza ibi bitekerezo na Radio zibaha urubuga zigahagarikwa ku bw’inyungu rusange n’umudendezo w’abaturarwanda.

Dushingiye ku mateka ya vuba y’igihugu cyacu, turasanga imvugo nk’iyumuvugabutumwa Niyikora Nikolas igamije kwanganisha abanyarwanda bityo umwiryane n’inzangano bikongera kubyuka mu bana b’u Rwanda bikabangamira intambwe twari tumaze gutera.

Kubera izo mpamvu, turasaba ko:

Bikorewe I Kigali, ku wa 01 Gashyantare 2018

Share for Success

Comment

316

Signatures