Rwanda Rwa kanyarwanda 0

Mutabare Ikinyarwanda

7 people have signed this petition. Add your name now!
Rwanda Rwa kanyarwanda 0 Comments
7 people have signed. Add your voice!
1%
Maxine K. signed just now
Adam B. signed just now

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda,

nyuma y'aho hasohokeye mu igazeti ya Leta itegeko rihindura Ikinyarwanda, twe nk'abanyarwanda twifuje kubagezaho icyifuzo n'impungenge zacu kugirango ururimi rwacu dukunda rudahungabana.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, kuva iryo tegeko ryasohoka ryavuzweho byinshi mu bitangazamakuru; uretse abari mu nteko y'umuco, nta munyarwanda n'umwe wavugaga ko ikinyarwanda cyari gikenewe guhinduka. Abanyarwanda aho bari hose barabyamaganye, batitaye ku bisanzwe bibatandukanya, hamwe indirimbo yubahiriza igihugu cyacu ivuga iti:"URURIMI RWACU RUKADUHUZA".
Turagikunze kandi tugikunze uko kiri.
Itegeko ryakozwe dusanga ari ukucyica aho kugikuza.
duhereye kuri izo mpamvu, twabasabaga mu bushishozi bwanyu musanganywe ko mwaduhagarikira iryo tegeko, ndetse Inteko y'umuco igaseswa kuko baca umugani mu Kinyarwanda ngo "ureba umurari w'iburyo ntiwamusaba kukuyobora ibumoso".
Inteko nshyashya yajyaho yahabwa inshingano zisobanutse zirimo gukuza ururimi bongeramo amagambo mashyashya ajyana n'iterambere ry'igihugu aho kurugoreka.
Tubaye tubashimiye ubushishozi muzarebana iki kibazo.

Share for Success

Comment

7

Signatures