Skip to main content

Kwamagana twivuye inyuma ibyatangajwe n'umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas kuri Radiyo Amazing Grace ku wa mbere, tariki ya 29 Mutarama 2018.

199 Comments

G
Gloria Kaligirwa
8 years ago

Akwiriye gutengwa akaba kumuyobozi kuko ari Kuyobya abantu Kandi asebya imana.

T
TETA Sandra
8 years ago Featured

This is not right at all in our Country! This man is taking advantage of the holy bible to preach hate and show that women are of no value. If women are of no value why are there books in a bible like Esther, Judith , Dorcas and many more... what God mistaken when he created a woman.

U
UWANTEGE OLIVE
8 years ago

Tuzamagana ndetse tuzarwanya twivuye inyuma uwo ariwe wese washaka kugarura amacakubiri mu Gihugu cyacu cy'u Rwanda.

D
Daniel Fred Nzasabimana
8 years ago

This is totally misleading. He should remember that we are also saved through women. Rahab, Ruth, ....We also get life through them. Men are also are found in many mistakes in bible. May God bless women; our mothers, wives, sisters, sisters...

U
Uwumuremyi Marie Claire
8 years ago

Umugore ni umubyeyi, Mutima w'Urugo ni umuntu w'ingirakamaro ufite uruhare mu kubaka Igihugu ntabyo ari ikibazo aho ariho hose twamaganye umusebya n'umukorera ivangura.

S
Serafina
8 years ago

Mbabariye Nyoko wakubyaye wowe muvugabutumwa w'ibinyoma!! Iyi mana yawe yigisha urwango no gusebanya ujye uyihererana, nta mwanya wayo dufite. Wagira ngo iyo Bibiliya yawe iyisoma n'ijisho rimwe gusa kuko bigaragara ko ubona bimwe ibindi bikakwihisha. Usoma urabanura ukigisha woshya inabi...uragapfa utabonye abayoboke wa dayimoni yigize umuntu we!

J
Jean-Paul Munyandamutsa
8 years ago

I support this good fight.

S
Shyaka Umwali Brenda
8 years ago

Ese ndibaza niba muri bible hatarimo abagore bakoze neza nka Esther… ..kd nkibaza ni uyu mukozi w'Imana atarabyawe numugore twe nkurubyiruko turamwamaganye!

U
Uwizihiwe Leonne Laura
8 years ago

Ndabona hari uwitwa Piyo Mugabo umushyigikiye cyane, we noneho yongereyeho ngo abagore ni "Amadayimoni" yewe, urugendo ni rurerure, umunyarwanda yaravuze ngo "uwakubitira imbwa gusutama yazimara ".twikomereze iterambere abandi nk 'aba bazajya batunguka turenga. Cyakora Imana ibababarire.

N
Niyoryo Gabriel
8 years ago

Inyigisho nkizi, zikeye gukorerwa ubushishozi bwimbitse, byaba ngombwa bigashyirwa no mu itegeko rigenga abantu numuryango

U
Uwabyawe n'umugore
8 years ago

Ese uvuga atyo, harya we avuga ko yabyawe na nde?!

P
Philonilla Uwamariya Thiam
8 years ago

Je me demande si ce mondoeur avec petit m a une mère, des soeurs, des tantes ou des filles. Cyangwa se yaba arwaye?

B
Beatrice MUKAZI
8 years ago Featured

Uyu muvugabutumwa agomba gusaba imbabazi kumugaragaro abanyarwanda, abantu muri rusange, atibagiwe Imana yo yaje mu bantu bose inyuze ku mugore (abemera Yezu cg Yesu): Mt 1,18-35/ Lk 1,26-35. Atibagiwe kandi abagabo bikundira abagore babo, agatinyuka kubatesha agaciro.

A
Anonymous
8 years ago

Uyu mupasitoro areke gutesha agaciro umugore kuko Imana yamuremye yabitekereje Kandi ifite gahunda ku mwana w'umuntu. Azasabe abagore imbabazi abicishije aho yanyuze abasebya

M
Munyandamutsa Jean Paul
8 years ago

Tge guy sick needs medication. I pity him pee

S
SEMUGAZA Tharcisse
8 years ago

Namaganye inyigisho za Pasteur Nicholas zipfobya umugore.

M
Mugabo Pie
8 years ago

Nimwigishe abagore bubahe abagabo nkuko bibiliya ibisobanura,naho ubundi abagore bari kwizamura bigahabana na kamere ngabo bikabyara court circuit bakicana cg hakazamo divorce,sindumva na rimwe hari umuyobozi numwe wigisha abagore kugandukira abagabo,nimureke duhe abagore agaciro ariko tunabahanura!Murakoze cyane

M
Mugabo Pie
8 years ago

Ariko hagakwiye kwigishwa mu nsengero mu bitangazamakuru mu manama yutugari nabandi ko abagore bagomba kwicisha bugufi imbere yabagabo kuko muri kubigisha ko bimirijwe imbere kandi bidasobanuye kwizamura,nicyo kiri gutera abagabo kwica abagore,nimwigishe abagore ko uburinganire budasobanuye kwisumbya Ku mugabo,nukuri kuraryana uriya mupasteur ngaho yabeshye

A
Anonymous
8 years ago

Shame on us

S
Sano Blandine
8 years ago

It's so shameful that a preacher can say such things! I used to think that they were the ones to set an example to the crowd they lead, but I am proven wrong. My say on this is that he should be punished for what he said unless he asks for forgiveness to the whole nation. We, abanyarwandakazi, and all women in the whole world should fight for our voices, our rights, and our responsibilities. People who dehumanize us, and those with bad ideologies and stereotypes against women should be proven wrong. Yes We Can. We have to stand up. Let's side with our president's decision of giving us back our lost dignity.